Kureba amanota wabonye mu kizamini cya Leta hari uburyo bubiri:
1) Kuri Interineti
2) Kuri Telefone
1. Kureba amanota y’abanyeshuri 2024 ya NESA kuri Interineti.
Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje Interineti kurikiza ibi bikurikira:
1) Ukande ahanditse KANDA HANO imbere y’umwaka ushakira amanota, maze urebe amanota n’ikigo uzigaho ukoresheje intermet, ukurikize amabwiriza.
♦️ P6: KANDA HANO
♦️ S3: KANDA HANO
♦️ S6: KANDA HANO
2) Harafunguka ahanditse SDMS (School Data Management System) – NATIONAL EXAMINATION RESULTS. Reba amafoto ari munsi ubone uko bifunguka ku mashini no kuri telefone:
3) Hanyuma muri kariya kazu kari munsi y’ahanditse “Enter the Index Number” wandikemo Code yose yuzuye uko yakabaye (inomero iranga umunyeshuri).
4) Emeza ukanda kuri GET RESULTS.
5) Urahita ubona amanota yawe n’ikigo uzigaho.
2. Kureba amanota 2024 ya NESA kuri Telefone.
Kureba amanota y’ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza, icyiciro rusange cyangwa se Abarangije ubumenyi rusange ukoresheje.
Telefone kurikiza ibi bikurikira:
1) Andika SMS : Code (inomero iranga umunyeshuri).
2) Ohereza kuri 8888.
Urugero: Andika P6330909PR0172024 wohereze kuri 8888.
3. Kureba amanota ya NESA y’Abarangije inderabarezi.
Abarangije inderabarezi bo bashobora kureba amanota yabo kuri www.ur.ac.rw, hanyuma ukareba ahanditse College of Education.
Menya n’Ibi: